Friday, September 11, 2015


Bwambere ikigo gishinzwe iteganyagihe cyarahije abakozi

Abakozi bakabakaba 50 b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Nzeli 2015, barahiriye kwinjira mu mirimo ya leta nkuko biteganywa n’itegeko rigenga umurimo n’abakozi ba leta.




Uyu muhango wabereye mu nyubako y’ibiro by’umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, wayobowe n’umuyobozi w’agateganyo wa Meteo Rwanda, John Ntaganda Semafara. 

Abarahiye basezeranye kuzakora neza imirimo bashinzwe bubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse baniyemeza kuzatanga serivisi neza.
Umuyobozi ushinzwe abakozi Asiimwe David yasabye abarahiye kuzirikana ibikubiye mu ndahiro kandi bakamenya ko ari igihango bagiranye na Leta. 

Ati “Ntimwibwire ko kurahira ari ukuza ugasubiramo iyi ndahiro gusa ahubwo ugomba no kuzirikana ibikubiye mu ndahiro muba mumaze kurahira kandi mukanaharanira ko mubishyira mu bikorwa atari mu magambo gusa”
Yabasabye kandi kurangwa n’imyitwarire ihwitse ari nayo izahesha ishema ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda). 

Yaboneyeho kandi kubibutsa ko muri iki kigo buri kwezi kwa Gicurasi hazajya hahembwa umukozi wahize abandi bityo abasaba ko bose bakora baharanira kuba indashyikirwa.

Umuyobozi w’agateganyo wa Meteo Rwanda John Ntaganda Semafara yavuze ko kurahiza abakozi ari intambwe nziza ikigo kigezeho nyuma y’mavugurura yabayeho mu mpera z’umwaka wa 2011.  




Abarahiye biganjemo abakozi bashya batangiye imirimo yabo muri iki kigo guhera taliki ya 1 Nzeli 2015 n’abandi bari basanzwe bakora muri iki kigo ariko batari bakarahiye indahiro y’umukozi wa Leta. 

Nkuko biri mu igazeti ya leta yo kuwa nº 42 bis ryo kuya 21/10/2013, umukozi wese wa leta mbere yo gutangira imirimo abanza kurahira afatishije ibendera ry’igihugu ikiganza cy’ibumoso kandi azamuye ukuboko kw’iburyo.
Umukozi wa leta ufite ubumuga butuma adashobora kubahiriza ubu buryo kurahira bikorwamo, yambikwa ibendera.