Kuva ubu kugeza mu mpera z'uku kwezi, hateganyijwe kwiyongera k’ubuhehere mu gihugu hose.Ibicu biringaniye biteganyijwe mu masaha ya mu gitondo naho imvura izumvikanamo inkuba n’imiyaga bikazaranga amasaha y’igicamunsi na nimugoroba mu gihe cyavuzwe haruguru.
Imvura iringaniye ishobora kwiyongera ikaba nyinshi iteganyijwe mu gihugu hose hagati y’italiki 23 na 25 z’uku kwezi naho iminsi isigaye akaba ari imvura nke ishyira imvura
iringaniye.
Imiterere yihariye yaburi ntara:
Umujyi wa Kigali: Hateganyijwe urunyurane rw’izuba n’ibicu mu masaha ya mugitondo, imvura izumvikanamo inkuba n’umuyaga uringaniye ku gicamunsi na nimugoroba. kuva taliki 23 kugera taliki 25 Ukwakira 2015, Hateganyijwe ko imvura iziyongera ndetse ishobora kuba nyinshi ikumvikanamo inkuba ndetse ikazaba irimo n’umuyaga. Mu minsi isigaye y’ukwezi hateganyijwe imvura nke ishyira imvura iringaniye kandi ikazagera hose muri Kigali. Imvura ikazagwa hafi mu minsi icyenda yose isigaye y’ukwezi.
Intaray’Iburasirazuba: Hateganyijwe urunyurane rw’izuba n’ibicu mu masaha ya mugitondo, imvura izumvikanamo inkuba n’umuyaga ku gicamunsi na nimugoroba. kuva taliki 23 kugera taliki 25 Ukwakira 2015, Hateganyijwe ko imvura iringaniye ishobora kwiyongera ikaba nyinshi ikanumvikanamo inkuba ndetse ikazaba irimo n’umuyaga mwinshi. Mu minsi isigaye y’ukwezi hateganyijwe imvura nke ishyira imvura iringaniye izagera hose mu ntara y’i Burasirazuba ikazagwa mu minsi yose hafi isigaye y’ukwezi.
Intaray’ i Burengerazuba: Hateganyijwe urunyurane rw’izuba n’ibicu mu masaha ya mugitondo, imvura izumvikanamo inkuba n’umuyaga ku gicamunsi na nimugoroba. kuva taliki 23 kugera taliki 25 Ukwakira 2015, Hateganyijwe ko imvura iringaniye iziyongera ikaba nyinshi ikanumvikanamo inkuba ndetse ikazaba irimo n’umuyaga. Mu minsi isigaye y’ukwezi hateganyijwe imvura nke ishyira imvura iringaniye izagera hose mu ntara y’i Burasirazuba ikazagwa mu minsi yose isigaye y’ukwezi.
Intara y’Amajyaruguru: Hateganyijwe urunyurane rw’izuba n’ibicu mu masaha ya mugitondo, imvura izumvikanamo inkuba n’umuyaga ku gicamunsi na nimugoroba. kuva taliki 23 kugera taliki 25 Ukwakira 2015, Hateganyijwe ko imvura nyinshi cyane cyane mu majyaruguru y’i Burengerazuba ikazumvikanamo inkuba ndetse ikazaba irimo n’umuyaga. Mu minsi isigaye y’ukwezi hateganyijwe imvura nke ishyira imvura iringaniye izagera hose mu ntara ikazagwa mu minsi hafi ya yose yose isigaye y’ukwezi.
Intara y’Amajyepfo: Hateganyijwe urunyurane rw’izuba n’ibicu mu masaha ya mugitondo, imvura izumvikanamo inkuba n’umuyaga ku gicamunsi na nimugoroba. kuva taliki 23 kugera taliki 25 Ukwakira 2015, Hateganyijwe ko imvura iringaniye ishobora kwiyongera ikaba nyinshi ikanumvikanamo inkuba ndetse ikazaba irimo n’umuyaga uringaniye. Mu minsi isigaye y’ukwezi hateganyijwe imvura nke ishyira imvura iringaniye izagera hose mu ntara y’Amajyepfo ikazagwa mu minsi hafi ya yose isigaye y’ukwezi mu duce twinsi twiyi ntara.
N.B: Iri teganyagihe rikwiye kurebwa hitabwa no ku iteganyagihe rya buri munsi, iry’iminsi 3 n’iry’iminsi 5 ritangwa n’ishami rishinzwe iteganyagihe mu kigo kigihugu cy’ubumenyi bw’ikirere.
No comments:
Post a Comment