Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere kinejejwe no kumenyesha abanyarwanda
nabandi bantu bose bireba uko imvura y’umuhindo
(kuva Mata kugeza Kamena 2016) izaba iteye.
Duhereye
ku isesengura ry’ibipimo by’imvura n’ibyubushyuhe ryakozwe n’impuguke mu
by’ubumenyi bw’ikirere (climate scientists) rikaba ryarakorewe mu kigo
cy’ubumenyi bw’ikirere cy’u Rwanda (Meteo Rwanda).
Twifashishije
ibipimo by’imvura n’ubushyuhe bwo ku bupimiro bwo mu gihugu cyacu (stations) mu
gihe cy’imyaka 45 ishize, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ngari (iya
Pacifique, iy’Ubuhinde n’iy’Antlantique) n’ibindi binyabihe biterwa
n’imbaraga z’umuyaga zifata akarere k’Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba,
dusanga imvura y’ukwezi kwa Mata kugeza Kamena 2016 izaba iri ku kigereranyo cy’imvura
ihagije ariko ishobora kuba nyinshi mu duce twinshi two mu burengerazuba, mu
majyaruguru no mujyepfo y’uburengerazuba naho mu duce two mu burasirazuba,
umujyi wa Kigali, no mu turere twinshi two mu Majyepfo ndetse n’akarere ka
Rusizi bazagira imvura ihagije nkuko isanzwe igwa mu bihe byiza.
Byumvikane
ko hari uturere tuzagusha imvura kurusha utundi biturutse ku miterere yatwo.
- Intara y’Iburasirazuba (Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Nyagatare), Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Kicukiro and Gasabo) no mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Huye Gisagara, Nyanza na hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza.
- Intara y’Uburengerazuba (Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Nyabihu na Ngororero), Intara y’Amajyaruguru (Burera, Gakenke, Musanze, Gicumbi na Rulindo), ndetse n’akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe ko mu Ntara ya Majyepfo) hateganyijwe imvura nkisanzwe ihagwa mubihe byiza ariko ishobora kuzaba nyinshi.
Ikigereranyo cy’imvura y’itumba 2016
- Imvura nyinshi iri hejuru ya milimetero 370
- Imvura ihagije iri hagati ya milimetero 270 na 370
Ikigo cy’Igihugu
cy’Ubumenyi bw’Ikirere gikurikije iri teganyagihe ry’imvura ya Mata -Kameza 2016,
kirasaba abo bireba bose ko byaba byiza buri rwego urwo arirwo rwose ko bafata
ingamba zo gukumira cyangwa kugabanya ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi
iteganyijwe.
Ingero :
· Kubera imvura nyinshi
iteganyijwe, hakwiye gusiburwa inzira z’amazi kugirango imivu n’inkangu bitangiza
ibikorwa remezo.
· Imvura nyinshi
iteganyijwe ishobora guteza ibiza mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu,
hagakwiye gufatwa ingamba nababishinzwe zo gukangurira abaturage uburyo bafata
ingamba mbere y’igihe bakirinda ingaruka zabageraho.
· Imvura nyinshi
iteganyijwe ishobora kwongera ibyorezo by’indwara kubaturage, hagakwiye gufatwa
ingamba zo kubyirinda.
Ukeneye ibindi bisobanuro wakwiyambaza Ikigo cy'Igihugu cy'Ubumenyi bw'Ikirere (Rwanda Meteorology Agency) cyangwa ugahamagara kuri nimero itishyuzwa 6080.
No comments:
Post a Comment