Abanyamuryango
ba Koperative 10 z’abahinzi bo mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’uburengerazuba biyemeje
ko batazongera gusohora imbuto batazi icyo Iteganyagihe rihatse. Ni nyuma
y’amahugurwa bahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere kuva taliki ya 20
kugeza kuya 22 Mata 2016.
Muri
aya mahugurwa aba bahinzi basobanuriwe ibikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi
bw’Ikirere birimo Iteganyagihe rya buri munsi, iry’iminsi itatu, iry’iminsi
itanu, iry’iminsi icumi, irya buri kwezi ndetse n’Iteganyagihe ry’amezi atatu
ryifashishwa hategurwa igihembwe cy’ihinga.
Aba
bahinzi beretswe akamaro k’Iteganyagihe n’uburyo baryiyambaza mu buhinzi cyane
cyane batoranya imbuto zijyanye n’imvura iteganijwe. Akarere ka Nyabihu nka
hamwe mu hakunze kurangwa Imvura nyinshi, aba baturage basobanuriwe uburyo
bashobora kujya babona amakuru y’Iteganyagihe rya buri munsi ryerekeranye
n’akarere kabo haba mu bitangazamakuru ndetse no ku butumwa bugufi. Bahawe
kandi nimero bashobora guhamagara itishyuzwa bakwifashisha ariyo 6080.
Benshi
muri aba baturage bavuzeko batari bazi iby’iki kigo yewe n’ibyo gikora bityo
bavuga ko bagiye kujya bifashisha iteganyagihe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Musabyimana
Jean Baptiste umwe muri aba bahinzi, yasabye ko Meteo Rwanda yagirana
imikoranire inoze n’izindi nzego za Leta nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
mu kugeza Iteganyagihe kuri rubanda nyamwinshi.
Yagize ati: “Hari aho muvuga ko
imvura izagwa ari nyinshi ugasanga iraguye kandi koko yangije imyaka yacu.
Nk’ubu ntitwari tuzi ko imvura y’iki gihembwe izaba nyinshi. Turasaba ko mwajya
mukorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aya makuru akazanwa mu nzego
z’ibanze”
Mu biganiro nyunguranabitekerezo,
abaturage basabye Meteo Rwanda kongera umubare w’ibitangazamakuru bisakaza
iteganyagihe cyane cyane hakibandwa kuri Radio z’abaturage kugira ngo bamenye
uburyo bakwirinda Ibiza. Mubyo basabye kandi harimo kongera umubare w’abahabwa
ubutumwa bugufi bw’iteganuyagihe hakoreshejwe amasosiyete y’Itumanaho.
Nyuma yo kubona ko aya makuru
bayakenera cyane, Meteo Rwanda yabizeje ko hagiye gushyirwaho ahantu hazwi
bajya bakura ayo makuru mu buryo bworoshye bityo nabo bakabona kuyiyambaza.
Babajije ibibazo by’amatsiko…Ibyo bavuga
ngo inkuba yarongoye (Imvura kugwa n’izuba riva), Inkomoko y’urubura,
umukororombya….
Kaberuka Edison umwe mu bahinzi
yabajije impamvu usanga imvura iri kugwa n’izuba riva bamwe bavuga ko ari
inkuba iba yarongoye ndetse abaza niba ibi Meteo Rwanda nabyo ibibona.
Ati: “Nonese biba byagenze bite
iyo usanga izuba riva ndetse n’imvura igwa? Hari ababyita ko Inkuba iba
yarongoye… ese nabyo muba mubireba?”
Nsabukunze Felicien Umukozi wa
Meteo Rwanda mu gashami k’Iteganyagihe yavuze ko izuba kuva n’imvura igwa
biterwa n’igicu gikura kikagera ku rwego rwo kubyara imvura ariko noneho nyuma
kikayoyoka hakava izuba ariko nanone kigatanga imvura nke.
Yagize ati: “Igicu kirakura,
kikageza ku rwego rwo gutanga imvura ariko nyuma kikayoyoka. Ya mvura ubona
ijojoba ni nk’aho cya gicu kiba kikubwira kiti ndacyahari, ariko burya kiba
cyatakaje imbaraga. Ntabwo ari inkuba iba yarongoye”
Ibijyanye n’umukororombya,
Higiro Steven umukozi wo muri Meteo Rwanda yavuze ko biterwa n’uko izuba riba
riva ariko n’imvura irimo kugwa. Yavuze ko iyo imirasire y’izuba ihuye na bya
bitonyanga by’imvura, ishobora kwinjira muri cya gitonyanga igakomeza cyangwa
se hakaba ubwo isubiye inyuma ntibashe kwinjira. Iyo isubiye inyuma nibwo
ubibona ahita abona amabara y’umukororombya.
Ibijyanye n’inkomoko y’Urubura,
yababwiye ko igicu kiba kigiye gutanga imvura gishobora gukonja cyane noneho mo
imbere mu gicu hakiremamo utubuye. Afatiye ku binyobwa bisanzwe bizwi yababwiye
ko ari nkuko na Fanta iyo ikonje cyane usanga yabaye urubura. Afatiye kuri urwo
rugero, yababwiye ko iyo imvura iguye, twa tubuye aritwo tumanuka ariko
tukagera ku butaka tugaragara nk’urubura.
Abaturage basabwe mbere na mbere kwizera Iteganyagihe igihe bashatse kubaza ibisobanuro bagahamagara nimero itishyurwa yashyizweho na Meteo Rwanda ariyo 6080. Abamaze guhugurwa bose hamwe ubu ni 1137 mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse igikorwa kikaba gikomeje.
No comments:
Post a Comment