Monday, April 18, 2016

Iteganyagihe ry'ukwezi kwa Mata kugeza Kamena 2016



Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere kinejejwe no kumenyesha abanyarwanda nabandi bantu bose bireba uko  imvura y’umuhindo (kuva Mata kugeza Kamena 2016) izaba iteye.
Iteganyagihe kuva muri Mata kugeza Kamena 2016
Duhereye ku isesengura ry’ibipimo by’imvura n’ibyubushyuhe ryakozwe n’impuguke mu by’ubumenyi bw’ikirere (climate scientists) rikaba ryarakorewe mu kigo cy’ubumenyi bw’ikirere cy’u Rwanda (Meteo Rwanda).

Twifashishije ibipimo by’imvura n’ubushyuhe bwo ku bupimiro bwo mu gihugu cyacu (stations) mu gihe cy’imyaka 45 ishize, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ngari (iya Pacifique, iy’Ubuhinde n’iy’Antlantique) n’ibindi binyabihe biterwa n’imbaraga z’umuyaga zifata akarere k’Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba, dusanga imvura y’ukwezi kwa Mata kugeza Kamena 2016 izaba iri ku kigereranyo cy’imvura ihagije ariko ishobora kuba nyinshi mu duce twinshi two mu burengerazuba, mu majyaruguru no mujyepfo y’uburengerazuba naho mu duce two mu burasirazuba, umujyi wa Kigali, no mu turere twinshi two mu Majyepfo ndetse n’akarere ka Rusizi bazagira imvura ihagije nkuko isanzwe igwa mu bihe byiza.

Byumvikane ko hari uturere tuzagusha imvura kurusha utundi biturutse ku miterere yatwo.

  • Intara y’Iburasirazuba (Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Nyagatare), Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Kicukiro and Gasabo) no mu Ntara y’Amajyepfo  mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Huye Gisagara, Nyanza na hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza.

  • Intara y’Uburengerazuba (Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Nyabihu na Ngororero), Intara y’Amajyaruguru (Burera, Gakenke, Musanze, Gicumbi na  Rulindo), ndetse  n’akarere  ka Nyaruguru na Nyamagabe ko mu Ntara ya Majyepfo) hateganyijwe imvura nkisanzwe ihagwa mubihe byiza ariko ishobora kuzaba nyinshi.

Ikigereranyo cy’imvura y’itumba 2016 
  • Imvura nyinshi iri hejuru ya milimetero  370  
  • Imvura ihagije iri hagati ya milimetero 270 na 370
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere gikurikije iri teganyagihe ry’imvura ya Mata -Kameza 2016, kirasaba abo bireba bose ko byaba byiza buri rwego urwo arirwo rwose ko bafata ingamba zo gukumira cyangwa kugabanya ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe.

Ingero :
·  Kubera imvura nyinshi iteganyijwe, hakwiye gusiburwa inzira z’amazi kugirango imivu n’inkangu bitangiza ibikorwa remezo.

·  Imvura nyinshi iteganyijwe ishobora guteza ibiza mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu, hagakwiye gufatwa ingamba nababishinzwe zo gukangurira abaturage uburyo bafata ingamba mbere y’igihe bakirinda ingaruka zabageraho.
  
·  Imvura nyinshi iteganyijwe ishobora kwongera ibyorezo by’indwara kubaturage, hagakwiye gufatwa ingamba zo kubyirinda. 

Ukeneye ibindi bisobanuro wakwiyambaza Ikigo cy'Igihugu cy'Ubumenyi bw'Ikirere (Rwanda Meteorology Agency) cyangwa ugahamagara kuri nimero itishyuzwa 6080.

No comments:

Post a Comment