Thursday, April 28, 2016

Nyabihu: Abahinzi biyemeje ko batazongera gusohora imbuto batazi icyo Iteganyagihe rihatse




Abanyamuryango ba Koperative 10 z’abahinzi bo mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’uburengerazuba biyemeje ko batazongera gusohora imbuto batazi icyo Iteganyagihe rihatse. Ni nyuma y’amahugurwa bahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere kuva taliki ya 20 kugeza kuya 22 Mata 2016.

Muri aya mahugurwa aba bahinzi basobanuriwe ibikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere birimo Iteganyagihe rya buri munsi, iry’iminsi itatu, iry’iminsi itanu, iry’iminsi icumi, irya buri kwezi ndetse n’Iteganyagihe ry’amezi atatu ryifashishwa hategurwa igihembwe cy’ihinga.

Aba bahinzi beretswe akamaro k’Iteganyagihe n’uburyo baryiyambaza mu buhinzi cyane cyane batoranya imbuto zijyanye n’imvura iteganijwe. Akarere ka Nyabihu nka hamwe mu hakunze kurangwa Imvura nyinshi, aba baturage basobanuriwe uburyo bashobora kujya babona amakuru y’Iteganyagihe rya buri munsi ryerekeranye n’akarere kabo haba mu bitangazamakuru ndetse no ku butumwa bugufi. Bahawe kandi nimero bashobora guhamagara itishyuzwa bakwifashisha ariyo 6080.

Benshi muri aba baturage bavuzeko batari bazi iby’iki kigo yewe n’ibyo gikora bityo bavuga ko bagiye kujya bifashisha iteganyagihe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Musabyimana Jean Baptiste umwe muri aba bahinzi, yasabye ko Meteo Rwanda yagirana imikoranire inoze n’izindi nzego za Leta nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kugeza Iteganyagihe kuri rubanda nyamwinshi.

Yagize ati: “Hari aho muvuga ko imvura izagwa ari nyinshi ugasanga iraguye kandi koko yangije imyaka yacu. Nk’ubu ntitwari tuzi ko imvura y’iki gihembwe izaba nyinshi. Turasaba ko mwajya mukorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aya makuru akazanwa mu nzego z’ibanze”

Mu biganiro nyunguranabitekerezo, abaturage basabye Meteo Rwanda kongera umubare w’ibitangazamakuru bisakaza iteganyagihe cyane cyane hakibandwa kuri Radio z’abaturage kugira ngo bamenye uburyo bakwirinda Ibiza. Mubyo basabye kandi harimo kongera umubare w’abahabwa ubutumwa bugufi bw’iteganuyagihe hakoreshejwe amasosiyete y’Itumanaho.

Nyuma yo kubona ko aya makuru bayakenera cyane, Meteo Rwanda yabizeje ko hagiye gushyirwaho ahantu hazwi bajya bakura ayo makuru mu buryo bworoshye bityo nabo bakabona kuyiyambaza.

Babajije ibibazo by’amatsiko…Ibyo bavuga ngo inkuba yarongoye (Imvura kugwa n’izuba riva), Inkomoko y’urubura, umukororombya…. 

 
Abakozi ba Meteo Rwanda mu ifoto y'urwibutso n'abahuguwe
Kaberuka Edison umwe mu bahinzi yabajije impamvu usanga imvura iri kugwa n’izuba riva bamwe bavuga ko ari inkuba iba yarongoye ndetse abaza niba ibi Meteo Rwanda nabyo ibibona.

Ati: “Nonese biba byagenze bite iyo usanga izuba riva ndetse n’imvura igwa? Hari ababyita ko Inkuba iba yarongoye… ese nabyo muba mubireba?”

Nsabukunze Felicien Umukozi wa Meteo Rwanda mu gashami k’Iteganyagihe yavuze ko izuba kuva n’imvura igwa biterwa n’igicu gikura kikagera ku rwego rwo kubyara imvura ariko noneho nyuma kikayoyoka hakava izuba ariko nanone kigatanga imvura nke.

Yagize ati: “Igicu kirakura, kikageza ku rwego rwo gutanga imvura ariko nyuma kikayoyoka. Ya mvura ubona ijojoba ni nk’aho cya gicu kiba kikubwira kiti ndacyahari, ariko burya kiba cyatakaje imbaraga. Ntabwo ari inkuba iba yarongoye”

Ibijyanye n’umukororombya, Higiro Steven umukozi wo muri Meteo Rwanda yavuze ko biterwa n’uko izuba riba riva ariko n’imvura irimo kugwa. Yavuze ko iyo imirasire y’izuba ihuye na bya bitonyanga by’imvura, ishobora kwinjira muri cya gitonyanga igakomeza cyangwa se hakaba ubwo isubiye inyuma ntibashe kwinjira. Iyo isubiye inyuma nibwo ubibona ahita abona amabara y’umukororombya.  

Ibijyanye n’inkomoko y’Urubura, yababwiye ko igicu kiba kigiye gutanga imvura gishobora gukonja cyane noneho mo imbere mu gicu hakiremamo utubuye. Afatiye ku binyobwa bisanzwe bizwi yababwiye ko ari nkuko na Fanta iyo ikonje cyane usanga yabaye urubura. Afatiye kuri urwo rugero, yababwiye ko iyo imvura iguye, twa tubuye aritwo tumanuka ariko tukagera ku butaka tugaragara nk’urubura.

Abaturage basabwe mbere na mbere kwizera Iteganyagihe igihe bashatse kubaza ibisobanuro bagahamagara nimero itishyurwa yashyizweho na Meteo Rwanda ariyo 6080. Abamaze guhugurwa bose hamwe ubu ni 1137 mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse igikorwa kikaba gikomeje.  


No comments:

Post a Comment